U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu kugira abaturage barya ibirayi byinshi

Ikigo Mpuzamahanga cyita ku binyabijumba, (International Potatoes Centre) cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Belarus mu kugira abaturage barya ibirayi byinshi ku isi aho Umunyarwanda umwe abarirwa ibiro 60 by’ibirayi ku mwaka.

U Rwanda rwaje kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2023 hadashingiwe ku birayi u Rwanda rweza cyangwa ibyo rutumiza hanze, ahubwo hashingiwe gusa ku birayi umuturage arya. Belarus niyo iza ku mwanya wa mbere aho umuturage wayo abarirwa ibiro 160 by’ibirayi ku mwaka.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ikirayi kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024, abakora mu butubuzi bw’imbuto z’ibirayi ndetse n’abahinzi babyo basabwe kunoza neza umurimo bakora kugira ngo bongere umusaruro w’ibirayi ngo kuko ntaho barageza mu guhaza isoko ry’Igihugu n’iry’isi muri rusange.

Dr Dinah Borus uhagarariye ikigo mpuzamahanga cyita ku binyabijumba yagize ati: “Uyu munsi twicaye hano kubera ibirayi kuko bifatiye runini imibereho y’abatuye isi aho nibura miliyari imwe muri miliyari 8 zituye isi babirya. U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kurya ibirayi byinshi”.

Ibirayi bigira uruhare runini mu kugabanya inzara, bigatanga amafaranga kandi byongera ubukungu kuko kuri ubu biza mu biribwa bine bikunzwe cyane ku isi no mu Rwanda, aho biza bikurikira Umuceri, ibigori n’ingano.