Dore ibintu wakora buri gitondo uko ubyutse bikagufasha gutera imbere

Rimwe na rimwe hari igihe ubona umuntu mwiganye cyangwa se uwo mukorana ahora atera imbere cyane kukurusha kandi wenda atakurusha umushahara, ukabona agera ku bikorwa bishya buri munsi ukibaza impamvu cyangwa se icyo akora ngo abigereho.

Ugendeye ku mitekerereze ya muntu bigaragara ko hari ibyo abateye imbere bakora mu gitondo cya kare mbere ya saa Mbili bikabafasha gutangira umunsi wabo neza, bikabaganisha ku iterambere.

Tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu abantu bateye imbere bakora buri wese yakora bikamufasha kurigeraho.

Kubyuka mu gitondo cya kare

Buri wese agomba kuzinduka cyane kabone nubwo yaba atagira akazi, byibuze saa Tatu za mugitondo.

Akenshi usanga abantu bateye imbere babyuka kare cyane, urugero nka Timothy Donald Cook, Umuyobozi w’uruganda rwa Apple yavuze ko umunsi we utangira saa Cyenda na 45 za mu gitondo.

Gukora imyitozo ngororamubiri

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gitondo bigufasha gutangira umunsi umeze neza, ndetse bigatuma utekereza neza.

Usanga abantu bateye imbere bakunda kuyikora ndetse bakayiha agaciro cyane kuburyo iyo atayikoze yumva hari ikintu ari kubura.

Kwishimira ibyo wagezeho cyangwa se ufite

Iyo ubyutse ugahita utekereza ku byo utarageraho bituma unaniza ubwonko utaranatangira umunsi. Umuco wo kwishimira ibyo wagezeho buri uko ubyutse ni mwiza kuko utuma uwutangira wishimye kandi unafite umuhate wo gukora cyane kugira ngo ugere ku bindi byinshi byiza.

Gufata umwanya wo kwitekerezaho no kwiha umutuzo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, gufata umwanya wo kwitekerezaho bituma imikorere y’ubwonko ihinduka bikanongera ubushobozi bwo guhangana n’umunabi. Ushobora kubona hari ibitagenda neza ukabikosora.

Oprah Winfrey ni umuvugizi ukomeye w’icyo gikorwa avuga kuko byinshi mu byiza bye abikesha iyi migenzo. Igihe cy’umutuzo wo kwitekerezaho mu gitondo bifasha gutegura neza umunsi.

Gufata ibyo kurya bya mugitondo bifite intungamubiri

Bimwe mu bifasha umuntu gutangira umunsi neza harimo n’ibyo kurya afata mu gitondo. Iyo uriye indyo yuzuye mu gitondo bituma wirirwa ufite imbaraga bigatuma ukora akazi kawe neza.

Bimwe mu byo warya mu gitondo bikagufasha kumera neza harimo imbuto ndetse n’ibyo kurya bitera imbaraga.

Abahanga bavuga ko icyiza ari ukubanza ukamenya uko umubiri wawe uteye ukabona kumenya ibyo ugomba kuwugaburira mu gitondo.

Kugira ituze

Abahanga bavuga ko biba byiza gufata umwanya ukicara nk’ahantu runaka ugatuza. Ushobora kwicara ahantu hari ibiti, unywa ikawa cyangwa se icyayi, ubundi ugatuza mbere y’uko utangira umunsi wawe.

Ibi bigufasha gutangira umunsi wawe nta mihangayiko ufite.

Kwirinda kuzindukira ku mbuga nkoranyambaga

Muri iki gihe tugezemo cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, usanga abantu babyukira ku mbuga nkoranyambaga bifashishije telefone zabo zigezweho bareba amakuru ari kuvugwa hirya no hino ku Isi bigatuma unaniza ubwonko ucyibyuka .

Abateye imbere siko babigenza kuko bo iyo babyutse babanza gukora biriya twavuze haruguru bakirinda kubyukira muri telefone mbere yo kugira ikindi bakora, abenshi bumva ko byatuma basubira inyuma mu mitekerereze yabo.

Kuganira nabo ukunda

Abahanga bavuga ko gutangira umunsi uhuza urugwiro nabo ukunda bigufasha kuwinjiramo neza wumva unezerewe bigatuma ukora neza kandi wishimye .

Kugira intego z’ibyo wifuza kugeraho cyangwa se gukora ku munsi

Iyo utangiye umunsi ufite intego z’ibyo wifuza kuwukoramo bituma utajagarara mu bintu byinshi. Icyo gihentiwahura n’umuntu ngo agusabe ko mujyana ahantu rukana ngo upfe kugenda kuko bihita byica akandi akazi kawe .

Iyo wateganyije ibyo ukora ntabwo ufata gahunda utari ufite, ibi bikurinda kwica akazi kawe kandi bikakurinda kuba umuntu utagira gahunda.

Niba wifuza kugera ku ntego zawe ni byiza ko watangira kujya ukora ibi bintu kuko biazgufasha cyane kugera ku nzozi wifuza.