Kigali: Umugore yasanze umugabo we asambana n’undi mugore amuha igihano kibabaje

Umugore witwa Murekatete Lidivine utuye mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yafatiye umugabo we mu rugo rw’undi mugore ahita abafungirana munzu maze ahamagara abantu avuga ko abo afungiranye asanze bari mu gikorwa cy’ubusambanyi.

Ibi byabereyeye mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara ahagana ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki31 Gicurasi 2024, ngo ubwo uyu mugore Lidivine yinjiraga mu nzu abo avuga ko basambanaga barimo maze ngo agahita agwa ku mugore wo muri urwo rugo yambaye ubusa ari kumwe n’umugabo we, maze yagira isoni agahita yikinga ishuka.

Nk’uko uyu mubyeyi w’abana batandatu, Lidivine yabisobanuriye BTN yagize ati: “Njyewe ndinjiye tubyiganira hano ku rugi, mpise mpamagara abantu, ndinjira ngezemo imbere, umugore yari yambaye ubusa, akenyera ishuka vuba vuba, umugabo ahita aza ankubita ingumi…”

Lidivine akomeza avuga ko ubwo umugabo yamukubitaga ingumi ya kabiri byamueye kudandabirana maze bigatuma asohoka ngo ageze hanze asaba abantu bari aho ingufuri maze arabafungirana. Murekatete Lidivine n’umugabo we bamaranye imyaka 15 babana nk’umugabo n’umugore ndetse ngo basezeranye imbere y’amategeko, bakaba bafitanye abana 6 barimo abakobwa babiri n’abahungu bane.

Uyu mubyeyi asaba ko yabona ubutabera dore ko ngo na mbere yari yaragiye arega uyu mugabo we avuga ko atita ku nshingano z’urugo ariko ntibigire icyo bitanga.

Umunyamakuru wa BTN TV avuga ko yavuye aho ibi byabereye abavugwaho ubusambanyi bagifungiranye mu nzu bityo ntiyabasha kubona uko abavugisha. Avuga kandi ko yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwo muri aka gace ariko ntibyamukundira.