Nyuma y’igihe atandukanye na Juno Kizigenza, umuhanzikazi Ariel Wayz yaciye amarenga ko atakiri ku isoko

Nyuma y’igihe umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ariel Wayz atandukanye n’umukunzi we Juno Kizigenza, kuri ubu yaciriye amarenga abasore bamwifuzaga ababwira ko atakiri ku isoko ko ubu yamaze kubona uwe.

Ariel Wayz ukundwa na benshi kubera indirimbo zisana imitima aririmba, ibi yabivuze ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umwanya wa gatatu aho Hoopera Rivers yatsinze Cape Town Tigers.

Ubwo yari arangije kuririmba yabajijwe ku ndirimbo aheruka guteguza abakunzi be aho yashyize agace kayo gato ku mbuga nkoranyambaga karimo aho avuga ati: “Katira abo bose”. Bamubajije niba iyo ndirimbo hari aho ihuriye n’ubuzima bwe bwite mu rukundo maze arabihakana ariko avuga ko ari mu rukundo ndetse ko abasore bamwifuza bakurayo amaso. Ati: “Barekere naratwawe”.

Ariel Wayz yavuzwe cyane mu rukundo na Juno Kizigenza ariko mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo bombi beruye bavuga ko batandukanye aho bitanaga ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa.