Toni Kroos yahawe impano yihariye ku mukino wa nyuma wa Real Madrid

Uruganda rwa Adidas rwakoreye urukweto ruri mu mabara ya zahabu Toni Kroos uza gukina umukino we wa nyuma mu ikipe nk’umukinnyi wabigize umwuga ubwo Real Madrid iraba ikina na Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Kuri izo nkweto handitseho amazina y’abana 3 ba Toni Kroos; Leon (2015) utaranyuzwe no gusezera kwa se, Amelie (2016) uyu mukobwa yishimiye iki cyemezo cya se kuko yari yaramubuze ngo batware amafarasi na Fin (2019).

Abana be babiri bakuru yabashushanyije ku maboko ye ndetse bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri se ku kibuga Santiago Bernabeu.

Toni Kross si umukinnyi wo kwibagirana muri Real Madrid kuko yayifashije kwegukana igikombe cya 22. Mu gihe Real Madrid yakwegukana UEFA Champions League, Toni Kross yaba ayifashije kwegukana ibikombe 23