Espoir FC yo mu karere ka Rusizi iyoboye urutonde rw’amakipe yakuweho amanota menshi ku isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko ikipe ya Espoir izakurwaho amanota 50 kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, ihita imanurwa mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona yo mu Rwanda. Iki gikorwa cyatunguye benshi, cyatumye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru gisubira inyuma gushaka amakipe yagiye akurwaho amanota menshi ku isi gusa birangira ikipe ya Espoir ari yo iza imbere y’ayandi yose ku Isi.

10. Amanota 17 – Bournemouth (2008/09): Ikipe ya Bournmouth imaze gufatisha muri Premier League yigeze gukurwaho amanota 17 ubwo yakinaga mu cyiciro cya gatatu mu mwaka wa shampiyona wa 2008-2009. Iyi kipe yakuweho aya manota kubera ko basanze ifite ikibazo cy’amikoro gusa umutoza Eddie Howe wayitozaga abasha kuyifasha kutamanuka mu cya kane nubwo yatangiye shampiyona yakuweho ayo manota.

9. Amanota 17 kuri Rotherham (2008-2009): Iyi kipe na yo cyo kimwe na Bournmouth yatangiye umwaka wa shampiyona wa 2008-2009 yarakuweho amanota 17 kubera kutubahiriza amategeko ya shampiyona ajyanye n’amafaranga. Aba na bo uwo mwaka nubwo batangiye barimo umwenda w’amanota angana gutyo, ntabwo bamanutse mu cyiciro cyo hasi kuko barangije ku mwanya wa 14.

8. Amanota 18 Genoa (1959-1960): Ikipe ya Genoa yo mu Butaliyani yaje gutangira umwaka wa shampiyona wa 1959/1960 irimo umwenda w’amanota 18 nyuma y’uko basanze yaratanze ruswa ku mukino umwe muri shampiyona yabanje. Aha iyi byayisabye gukora cyane kubera ko kuri ubwo intsinzi imwe ikipe yahabwaga amanota abiri aho kuba atatu nk’uko bimeze kuri ubu.

7. Amanota 19 – Arminia Bielefeld (1971/72): Indi kipe yazize ruswa ni Arminia Bielefeld yo mu Budage, aho mu mwaka wa shampiyona wa 1971/72 Bundesliga yasanze yaragize uruhare mu manyanga yasize abakinnyi 50 bafatiwe ibihano. Bitandukanye n’ayandi ariko iyi yo byayikozeho kuko yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri.

6. Amanota 21 – Derby County (2021/22): Nta gihe gishize ikipe ya Derby County yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza ikuweho amanota 21 izira ibibazo birimo gucunga umutungo nabi bikayishyira ahabi. Iyi kipe kuri ubwo yatozwaga na Wayne Rooney yakoze ibishoboka ariko birangira imanutse mu cyiciro cya gatatu aho iyo idakurwaho ayo manota yari busoreze ku mwanya wa 17 mu makipe 24.

5. Amanota 30 – Lazio (2005/06): Amahano ya Calciopoli yasize ibara muri shampiyona y’u Butaliyani aho byagaragaye ko hari amakipe yaganirizaga abasifuzi ndetse akaganira hagati yayo kugira ngo abone umusaruro yifuza. Ibi bifatwa nk’ibisanzwe mu bihugu bimwe na bimwe, byasize amakipe amwe amanuwe andi akurwaho amanota aho Lazio yakuweho amanota 30, bituma iva ku mwanya wa gatandatu iba iya 16 ariko ntiyamanuka mu cyiciro cya kabiri.

4. Amanota 30 – Fiorentina (2005/06): Indi kipe yari yarangije ku mwanya wa kane muri shampiyona y’u Butaliyani, yaje na yo kuzira amahano ya Calciopoli byatumye ikurwaho amanota 30, inabura itike ya Champions League yari yakoreye.

3. Amanota 30 –AC Milan (2005/06): Milan AC yari yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2005-2006 gusa na yo ntabwo yarokotse amahano ya Calciopoli dore ko yo yari yarateguye umukino umwe wonyine, bigatuma yamburwa igikombe yari yegukanye nyuma y’imanurwa rya Juventus. Mukeba wayo Inter Milan yahise ibyungukiramo irakimanika.

2. Amanota 30- Luton Town (2008/09): Ikipe ya Lutton Town ejobundi yari mu cyiciro cya mbere ndetse ni imwe mu zari zifite abakunzi benshi kubera amateka yayo. Iyi yatangiye umwaka wa shampiyona wa 200-2009 ikuweho amanota 30 kubera kutishyura neza umwe mu babazaniye abakinnyi ndetse n’amakosa mu bijyanye n’umutungo wayo. Iyi kipe yakinaga mu cyiciro cya gatatu byarangiye irangirije ku mwanya wa nyuma.

1. Amanota 50 Espoir (2023/2024): Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamanuwe mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo gukurwaho amanota 50 kubera gukinisha Umunyezamu w’Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa .

Uyu mwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga ku wa 20 Gicurasi.