M23 yakozanyijeho na FARDC n’abambari bayo mu nkengero za Kanyabayonga

Mu nkengero za Kanyabayonga haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo.

Ni imirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 01 kamena 2024, nk’uko ikinyamakuru Rwanda Tribune kibitangaza.

Iyi mirwano yabereye mu duce turi mu ntera y’ibirometero bine uvuye muri centre ya Kanyabayonga. Amakuru avuga ko iyi mirwano ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’into kandi ko ibyo byatumye abaturage bakomeza guhunga bagana mu bice bitari kuberamo intambara.

Muri izi nkengero za centre ya Kanyabayonga zatangiye kuvugwamo imirwano kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, aho abarwanyi ba M23 basa n’abamaze kuzenguruka uyu mujyi muto ariko ufatwa nk’ingenzi mu Ntara ya Kivu ya ruguru, kuko wibitseho ubutunzi kamere ndetse ukaba unakorerwamo ubucuruzi butandukanye harimo n’ubw’amabuye y’agaciro.

Amakuru yatanzwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, avuga ko M23 igeze hafi na centre ya Kanyabayonga ko kandi ibintu byo muri uwo mujyi byamaze kuvurungana.

Mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki Cyumweru, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zari zahunze muri uyu mujyi, ni mu gihe zari zikanze M23 ko yaba yamaze kuwugeramo.