Nyabihu: Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye kawunga yakoze impanuka irindirwa umutekano

Imodoka yari ipakiye kawunga yakoze impanuka irimo kuzamuka mu muhanda werekeza mu Isenteri ya Sashwara ahitwa ‘Mu Isakira’ mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bivugwa ko yabuze feri kubera uburyo yari yikoreye ibirenze urugero.

Impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ku bw’amahirwe ntihagira uyigwamo, ariko yari yafunze umuhanda kugeza uyu munsi.

Ni impamuka bivugwa ko yatewe n’abantu bashakaga kuyiba iri kugenda, ariko Polisi y’u Rwanda yo ishimangira ko yatewe n’ibintu byinshi byikorejwe imodoka.

Iyo modoka yagumye mu muhanda aho yaguye kugeza kuri iki Cyumweru ari na bwo yakuwemo, ndetse Kawunga yakomeje gucungirwa umutekano ku buryo nta cyigeze cyibwa.

Umwe mu baturage bari ahabereye impanuka, yagize ati:”Mu masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 ni bwo iyi modoka yaguye.

Ni ukuvuga ngo yageze ku gasozi kari hepfo ya Sashwara ahazwi nka Sakira amabandi ashaka gucomoramo umufuka iri kugenda, shoferi abuze feri ihita igwira uruhande rumwe rw’umuhanda”.

Yakomeje avuga ko hariya hakunda kubera impanuka ziterwa cyane cyane n’amabandi yiba imodoka zigenda.

Yakomeje asaba ko hashyirwa umutekano uhoraho kugira ngo abatwara abantu n’ibintu batajya bahura n’impanuka zivuye ku burangare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibivugwa ko amabandi ari yo yateye impanuka ari ibinyoma kuko mu byo yari yikoreye nta na kimwe cyabuze.

Ati:”Amakuru bakubwiye ntabwo ari yo cyane ko nta kintu cyigeze cyibwa muri iyo modoka, Umuzingo uko wari uri uko wapakiwe na nubu ni ko ukimeze. Icyo nshatse gusobanura ni uko niba imodoka yari ipakiye kawunga n’uko nta n’umufuka n’umwe cyangwa ikilo kimwe cyigeze kuvaho muri iyo modoka. Bisobanura ko rero ibyo bavuga by’abajura atari byo”.

Yakomeje ahamya ko iyo mpanuka yatewe n’uko “yatewe n’ibintu biremereye yari yikoreye, igashaka gusubira inyuma igahita yikubita hasi.”

Inkuru ya IMVAHO NSHYA