Birareba abagabo: Dore uko wategura umuti ugutera akanyabugabo ukoresheje watermelon

Watermelon ni urububuto rwuzuye intungamubiri nyinshi umubiri ukenera harimo na vitamin C. Gusa uru rubuto rurimo ikinyabutabire kizwi nka Citrulline. Citrulline ni acide yo mu bwoko bwa Amino Acid ikaba ifasha cyane mu gutuma igitsina cy’umugabo gifata umurego.

Dore uko bigenda.

Umuti uzwi cyane nka Viagra usanzwe ukoreshwa muri ubu buryo ukaba utuma amaraso menshi atemba agana mu gitsina cy’umugabo ari byo bituma gihaguruka kigahagarara mu gihe agize ibyiyumviro by’akabariro.

Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe bwerekanye ko iyo citrulline twavuze haruguru igeze mu mubiri, umubiri uyihinduramo indi amino acid izwi nka arginine nayo ikaza guhindurwamo nitric oxide.

Iyi Nitric Oxide ni yo ifungura imijyana y’amaraso ikaguka maze amaraso menshi yerekeza mu gitsina ari na byo byongera akanyabugabo cyangwa se bituma gihaguruka maze kigafata umurego udasanzwe.

Kuko Watermelon igizwe ahanini n’amazi, kugirango ubone citrulline ihagije ni byiza kuyikoramo umutobe ukawucanira kugirango amazi agabanuke.

Abagabo bakoresha umutobe wa watermelon mu mwanya wa Viagra babona ibisubizo byiza cyane ku kibazo cyo gufata umurego. Byongeye kuko watermelon ari urubuto rusanzwe nta ngaruka n’imwe uwayikoresheja ashobora guhura na yo nyuma.

Uko ikoreshwa

Niba wifuza gukoresha watermelon muri ubu buryo ni byiza kuyifata mbere gato nk’isaha mbere yo gutera akabariro kugirango ize kugira umwanya wo kwinjira mu mubiri.

Uretse kandi abashaka gutera akabariro, watermelon ushobora no kuyifata mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri kuko ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri bityo imikaya yose igahumeka neza kandi ikagezwaho ibiterimbaraga byose ikeneye.