Hatangajwe igihe ifaranga ry’ikoranabuhanga rizatangira gukoreshwa mu Rwanda

Umuvugizi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko inyigo u Rwanda rumaze iminsi rukora igaragaza ko koko Ifaranga ry’Ikoranabuhanga rikenewe ndetse yemeza ko n’ibikenewe byose kugira ngo ritangire gukora bizaba byamaze gushyirwa ku murongo mu myaka ibiri iri imbere.

Ibi Soraya yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times aho yavuze ko ifaranga ry’ikoranabuhanga u Rwanda rwitegura gukoresha ari irizwi nka ‘Central Bank Digital Currency’ (CBDC) riba rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko bikorwa ku mafaranga asanzwe.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu yavuze ko iri faranga ry’ikoranabuhanga rizafasha Abanyarwanda kugura no guhererekanya amafaranga mu buryo butekanye ugereranyije n’umutekano ifaranga risanzwe rigira. Rikazafasha kandi abantu kugira inyungu muri gahunda z’ubukungu n’imari zidaheza.

Ifaranga ry’Ikoranabuhanga rya CBDC ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka Cryptocurrency ari ho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa, kuko kimwe kigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe irindi ryo rishobora kugenzurwa n’ubonetse wese.

Kuba ifaranga rya CBDC rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu bituma ikoreshwa ryaryo ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko bijya bigenda kuri Cryptocurrency, kandi rikaba ryizewe nk’uko n’andi mafaranga bimeze.