Kigali: Umugabo uheruka kwikata urutoki akarujugunya yasanzwe mu mugozi yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karururuma, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, batunguwe no gusanga umugabo witwa Hagenimana Vedaste w’imyaka 36 amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage barimo abamubonye akiri mu mugozi yapfuye, batangarije Bplus TV dukesha iyi nkuru ko aya makuru yamenyekanye ubwo umugore wa nyakwigendera yabahuruzaga ababwira ko afite ubwoba yatewe no gusanga umugabo we yinjije urwego mu nzu ndetse akaruhagarara imbere.

Umwe ati: “Umugore we yaje kuduhuruza atubwira ko yabyutse agasanga umugabo we yinjije urwego mu nzu kandi ntakibazo inzu yari ifite”.

Umugore wa nyakwigendera yabwiye umunyamakuru ko yabyutse ajya hanze hanyuma atungurwa no gusanga umugabo we bataherukaga kubana kuko hashize imyaka 14 Natavana, yaje mu nzu akahegeka urwego, noneho amuvugishije undi aramwihorera akeka ko yasinze bituma ajya guhuruza abaturanyi bahageze bamubwira ko yamaze gushiramo umwuka ahubwo yahita atabaza abayobozi.

Agira ati: “Hagena hari hashize imyaka 14 tutabana, naketse ko ari umujura winjiye mu nzu bituma nsohoka ngeze hafi y’umuryango nsanga hegetse ingazi na nyakwigedera yegamye iruhande rwayo”.

Aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera yahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karururuma, Umumararungu Marie Claire, aho yavuze ko bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati: “Aya makuru twayamenye muri iki gitondo. Nibyo koko yapfuye, yasanzwe mu mugozi ariko ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwe nubwo biri kuvugwa ko yiyahuye ntawabihamya”.

Gitifu Umumararungu yaboneyeho gusaba imiryango ko mu gihe hari amakimbirane agaragaye, abaturage bakwiye kwegera ubuyobozi kugirango bahabwe inama zubaka ndetse no kwirinda icyaganisha umuntu ku rupfu.