Nyamasheke: Umusore ukiri muto yakubiswe habura umutabara birangira ashizemo umwuka

Umusore w’imyaka 17 witwa Kwizera Patrick wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akabura umutabara maze bikaza kurangira ashizemo umwuka.

Ibi byabaye kuwa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, bibera muri centre ya Rwesero iri mu murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke. Amakuru akavuga ko uyu musore yishwe n’abantu bamukubise nyamara ngo abanyerondo bakanga kumutabara bavuga ko batatabara umuntu wasinze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano bwo buvuga ko ayo makuru butahise buyamenya ngo kuko baje kuyamenya saa yine z’amanywa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru.

Gusa uyu muyobozi avuga ko bitabereye muri santere ya Rwesero ngo ko ahubwo byabereye mu nzira. Akavuga ko ari abasore babiri barwanye maze ngo ubwo bari bageze hafi ya centre, umwe ajya inyuma y’inzu yari aho akurayo umukoropesho awukubita mugenzi we ku buryo bahamuvanye bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke ariho yaguye.

Gitifu Uwimana akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya kibogora ngo ukorerwe isuzumwa, naho ukekwaho kumwica akaba akirimo gushakisha ariko hagati aho RIB ikaba yatangiye gukora iperereza.