Nyanza: Umusaza w’imyaka 60 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

Umusaza witwa Karangwa uri mu kigero cy’imyaka 60 wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itanu.

Aya mahano bikekwa ko yabaye mu ijoro ryo kuwa 01 Kamena 2024 abera mu mudugudu wa Cyega mu kagari ka Nyamure, umurenge wa Muyira ho mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu musaza usanzwe yibana ku italiki ya 1 Kamena nibwo yagiye gushaka umugore wo kumuraza mu kagari ka Migina muri uyu murenge wa Muyira. Ubwo bari bageze mu nzira, uyu mugore wari kumwe n’umwana w’umuhungu w’imyaka 5, yanyuze ku kabari maze umusaza akomezanya n’umwana.

Ubwo bageraga mu rugo rw’uwo musaza, bararyamye maze umwana ararana n’umusaza kuko nyina yaraye mu kabari, bukeye mu gitondo nibwo nyina w’umwana yaje avuye mu kabari maze umwana amubwira ko yararanye n’uwo musaza akamusambanya mu kibuno.

Umuseke dukesha iyi nkuru uravuga ko uyu mugore akimara kumva ibyabaye yahise yihutana umwana kwa muganga dore ko n’ibimenyetso byagaragaraga, kuri ubu umwana akaba ari mu bitaro bya Nyanza mu gihe umusaza yamaze gutabwa muri yombi akaba ari mu maboko ya RIB.