Leta ya Congo yimye Amerika amakuru ku baturage bayo bakekwaho guhirika ubutegetsi

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yatangaje ko inzego z’ubuyobozi za Congo zimanye amakuru ku baturage bafite ubwenegihugu bwa Amerika bafunzwe bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2024.

Nyuma y’uko imwe mu miryango ifite ababo bafunzwe bakekwaho guhirika ubutegetsi yitabaje Ambasade ya Amerika ngo ibafashe kumenya uko ababo bamerewe, inzego z’ubuyobozi zanze ko babageraho ndetse zimana amakuru y’uko bamerewe.

Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri RDC, Greg Porter yagaragaje ko inshingano za Ambasade ari ugutanga ubujyanama ku Banyamerika bafungiye mu mahanga, harimo ku basura bakamenya niba bahabwa ubuvuzi ndetse no kubashakira abunganizi mu mategeko bavuga ururimi rw’icyongereza.

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko hari abanyamerika batatu bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi byabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 birangajwe imbere na Christian Malanga.Nubwo bimeze bityo, ubuzima bwa Marcel Malanga ufite ubwenegihugu bwa Amerika ntibizwi uko buhagaze kuko mu mashusho yafashwe yari yagaragaye ari kuva amaraso menshi agiye gufungwa.