Menya ibanga ridasanzwe abakobwa bakoresha kugira ngo barye bananywe nk’abicariye umwobo kandi ntibasinde

Ni kenshi cyane uzajya wumva abasore birahira uburyo abakobwa basohokana barya cyane kandi abasore batabasha kurya nkabo bakobwa babikora, ndetse usanga abakobwa banywa inzoga nyinshi kandi zikaze ariko ntibasinde nyamara umusore wanyweye agapeti kamwe agahita asinda.

Bamwe mu bakobwa babigize umwuga bavuga ko kuba umukobwa yarya inkoko 3 akanywa n’inzoga zihenze ko ari ibintu byoroshye kuri bo.

Bamwe bavuga ko ibanga aba bakobwa bakoresha ari ukwirutsa, ngo iyo umukobwa yumva atangiye guhaga ajya muri wese akirutsa ibyo yariye ubundi akagaruka ku meza. Ndetse ngo ubu buryo banabukoresha iyo bumva inzoga zababanye nyinshi bumva bagiye gusinda.

Nyamara usanga benshi mu basore batajya bamenya ibanga rituma amafaranga yabo ashira! Bamwe bavuga ko iyo abakobwa baza kuba badafite uburyo babigenza, ngo kuba ufite ibihumbi 25rwf byaba bihagije kugirango usohokane umukobwa, ariko kuri ubu udafite byibuza ibihumbi 200 rwf ntiwatinyuka no kumuhamagara.