Nyamasheke: Uruhinja rw’amezi 9 rwarohowe mu Kivu ruhambiriye mu mufuka

Uruhinja ruri mu kigero cy’amezi icyenda rwabonetse mu Kiyaga cya Kivu rwapfuye, bikekwa ko rwaba rwaroshywemo ku bushake bitewe n’uko uyu mwana yari ahambiriye mu mufuka.

Yatoraguwe mu Mudugudu wa Nyabageni, Akagari ka Nyabageni, Umurenge wa Kagano w’Akarere ka Nyamasheke ku wa 04 Kamena 2024.

Saa Tanu z’amanywa nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo w’uruhinja mu Kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) basanga ari uruhinja ruhambiriye mu mufuka.

Ati “Bigaragara ko mu by’ukuri atijyanye mu mazi ahubwo yajugunywemo. Twakomeje gushaka amakuru dusanga nta mubyeyi utaka ko yabuze umwana. Dukeka ko ashobora yarahageze azanywe n’amazi kuko nabyo bijya bibaho kuba umurambo wava mu nkengero zimwe ukajya muzindi icyo twahise dukora twawohereje ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

Gitifu Uwimana yasabye ababyeyi kugirira impuhwe za kibyeyi umwana yaba uwabo yaba n’uw’undi kuko yavuka mu buryo bwemewe n’amategeko yavuka mu buryo butemewe n’amategeko ni umwana nk’undi agomba kugira ejo heza hazaza.

Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ugukomeza gusangira amakuru igihe babonye ikintu cyateza umutekano muke, abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo dukumire icyaba icyaha kitaraba”.