Abubatse gusa: Dore ibyiza 5 byo gutera akabariro ku mugore uri mu mihango

Hari abantu batekereza ko iyo umugore ari mu mihango biba ari ibintu bidashimishije,biteye iseseme n’ibindi nkibyo,nibyo koko abagore n’abakobwa bamwe mu gihe cyabo cy’imihango barababara cyane n’ibindi ariko burya kuba ari mumihango ntago ari impamvu n’imwe y’uko atakwifuza kubonana n’umugabo cyangwa ngo umugabo amukenere.

1.Bigabanya ububabare

Gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mumihango bishobora kumugabaniriza ububabare yaba afite ,nko kuribwa umugongo cyangwa munda n’ibindi.

2.Umugore ashyukwa mu buryo bworoshye

Umugore uri mu mihango ashyukwa vuba cyane, abagore benshi bashobora kuba ibi batabizi kuko igihe cyose ari mu mihango ntaba anashaka ko umugabo amukoraho kuko kuri we gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu kidashoboka aba atinya kuba yakwanduza amashuka n’ibindi.

3.Bigabanya iminsi wamaraga mu mihango

Kuba umugore yakora imibonano mpuzabitsina igihe ari mu mihango bishobora kumugabaniriza iminsi yamaraga mu mihango niba yari itanu amezi atatu akazashira yarabaye ine.

4.bigabanya amaraso

Hari abagore bazana amaraso menshi cyane igihe bari mu mihango ubundi umugore arangiza imihango azanye 30-40ml y’amaraso, abo rero bageza kuri 40ml aba ari menshi gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugabanya aya maraso.

5.Nta kibazo cyo gutwita

Abagabo benshi bakunda iyo basohoreye mu mugore kandi atambaye agakingirizo,iyo umugore adafata ibinini cyangwa ibindi bimurinda gutwita inda itateganijwe kumurangirizamo bishobora kugira ingaruka ariko iyo umugore ari mu mihango nta ngaruka yo gutwita iba ihari umugabo yamurangirizamo nta kibazo.