Ngiyi inkuru ibabaje ku bakunzi ba AS Kigali mu gihe umujyi wa Kigali waba utagize icyo ukora

Umuyobozi w’Icyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice, yandikiye Ibaruwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali awusaba ko wakwemera ko uzatanga miliyoni 750 Frw azayifasha mu marushanwa izitabira mu mwaka utaha w’imikino, bitabaye ibyo igasezera burundu muri Shampiyona.

Muri iyi baruwa, basabye ko bitarenze italiki ya 9 Kamena, Umujyi wa Kigali ugomba kuba wishyuye ibirarane by’abakinnyi bimaze amezi arindwi bingana miliyoni 149.9 Frw, ndetse wanditse ibaruwa yemeza ko uzatanga agera kuri miliyoni 600 Frw iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ubuyobozi bwa As Kigali bwatangaje ko mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira Ferwafa buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.

Ibi bikazajyana no guhita basesa amasezerano y’abakinnyi babo bose aho ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ko bwakwishyura abakinnyi ibirarane bari bafitiwe bakajya gushakira ahandi.

Ibibazo by’amikoro mu ikipe ya As Kigali bimaze igihe bivugwa aho byanatumye Fabrice Shema wari Perezida wayo yegura ikipe ayisigira Seka Fred wari Vice Perezida we, gusa na we akaba yaraje kwegura mu kwezi gushize.

Source: IGIHE