RIB yaburiye abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo ko bakwiye kwirinda ndetse bakaba maso kuko hari abaziba bagamije kuzikoresha ibibi nko kubiba inzangano cyangwa mu bugizi bwa nabi.

Abakoresha uru rubuga baragirwa inama yo kurinda konti zabo bakoresheje uburyo bwa ‘Two-step verification’ kuko hakunze kubaho abajura bwibasira amakuru aba agenewe ba nyiri urubuga bugamije kubamama.

Mu butumwa bw’amashusho umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, yibukije abakoresha urubuga rwa WhatsApp uburyo bashobora gukoresha mu rwego rwo kurinda amakuru yabo ya WhatsApp.

REBA VIDEWO HASI