Rurageretse hagati y’umuraperi Kanye West n’uwahoze ari umukozi we wamaze kumugeza mu nkiko kubera ibyaha amushinja

Kanye West yamaze kugezwa mu nkiko na Lauren Pisciotta umurega icyaha cy’ishimisha mubiri ntaburenganzira ndetse no kumwirukana binyuranyije n’amategeko amuziza ko yanze ko baryamana.

Nyuma y’iminsi itari micye Kanye West Ye yiturije ntawuzi ibyo ahugiyemo, ubu yongeye kuba iciro ry’imigani mu binyamakuru n’imbuga bitewe n’ikirego gikomeye yarezwe n’inkumi yitwa Lauren Pisciotta wahoze ari umukozi we wa hafi ( Former Assistant).

Lauren Picsiotta usanzwe ari umuhanga mu guhanga imideli, yajyanye Ye mu rukiko rwa Los Angeles amurega ibintu 3 byose bifite aho bihuriye n’ishimisha mu biri. Uyu mukobwa wa koreye uyu muraperi kuva muri Nyakanga ya 2021 kugeza muri Werurwe ya 2023 ubwo Kanye yamwirukanaga mu buryo bunyuranyije na kontara basinyanye.

Mu mpapuro zirega Kanye West, Lauren avuga ko ikintu cya mbere uyu muraperi yamukoreye ari uko yakundaga kumwoherereza ubutumwa mu ijoro budafite aho buhuriye n’akazi ahubwo bujyanye n’imibonano mpuzabitsina, aho Kanye West yanamwohererezaga amafoto y’igitsina cye akamubaza niba abona ari kinini cyangwa ari gito.

Icya kabiri Lauren Picsiotta yareze Kanye West ni uko muri Nzeri ya 2022 bari bagiye mu rugendo rw’akazi maze uyu muraperi akamufungirana mu cyumba cya hoteli barimo. Ngo Kanye West yamusabaga ko baryamana maze Lauren arabyanga. Aha ngo niho Kanye West yakoze igikorwa urukiko rwise ko ‘Cyisebetse”.

Icyo gihe ngo Kanye West yabwiye Lauren ngo niba adashaka ko baryamana ngo niyiyambure imyenda ye yose maze ngo afashe uyu muraperi ‘Kurangiza’. Ibi nabyo ngo Lauren yarabyanze gusa ntibyabuza Kanye West wikinishiriza imbere y’amaso ye. Ibi ngo byababaje cyane Lauren Pisciott.

Uyu mukobwa kandi arashinja Kanye West ko yamwirukanye mu buryo budasobanutse

Nyuma yaho bavuye muri uru rugendo Lauren yanze kuryamana na Kanye West, ngo yahise amwirukana binyuranyije n’ibyari muri kontara bari barasinye mu 2021. Lauren Pisciotta yabwiye urukiko ko yirukanywe uyu muraperi akamwemerera Miliyoni 3 z’Amadolari gusa ntazimuhe. Ngo arifuza ko yishyurwa aya mafaranga ndetse akanarenzaho indishyi y’akababaro y’uko ubwo yari umukozi we yamukoreyeho ishimisha mubiri atabimuhereye uburenganzira.