Rusizi: Umugore yaroze mugenzi we maze bamuterereza umuvuzi gakondo birangira azanye ibirozi avuga n’uko byagenze

Umugore wo mu karere ka Rusizi wazengereje abaturage abaroga yatererejwe umuganga gakondo birangira yizanye ndetse azanye n’ibirozi akoresha avuga n’uko byagenze.

Ibi byabaye ubwo umugabo waherukaga gupfusha umugore yashatse kuzana umugore wa kabiri, maze  biba ngombwa ko abanza gufata uwo yifuzaga ko barushinga bajyana ku muvuzi kugira ngo bamenye ikibazo gituma apfusha.

Bageze kuri uwo muganga  bavuze ikibazo cyabo maze muganga abaha umuti birangira asanze umugore wari wazanye n’umugabo bifuza kurushinga ari we wishe umugore wa mbere.

Uwo mugore yarabyemeye ndetse agaragaza ibirozi yakoreshaga anasaba imbabazi aho yemera ko ari we wishe mugenzi we ndetse akavuga ko yamwishe agamije gutwara uwo mugabo.

Si ubwa mbere uyu muvuzi gakondo wo mu karere ka Rusizi avuzweho igikorwa nk’iki kuko no mu minsi ishize yagaruje ibintu by’umucuruzi byari bimaze iminsi itatu byibwe, abajura babugarura uko byakabaye, nta kibuzemo.