ADEPR yiyemeje kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri yayo

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko bushyize imbere gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri rifite hirya no hino mu gihugu.

Kuri ubu ADEPR ifite ibigo 316 birimo amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu kandi bigira uruhare runini mu kugeza uburezi ku bana b’u Rwanda.

Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yagaragaje ko muri iki gihe Itorero rishaka guhagurukira itezwa imbere ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ashamikiye kuri ryo ngo abana bayigamo bahavome ubumenyi bwuzuye.

Yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubufatanye hagati yabwo n’Itorero mu rugendo rwaryo rwo guhindura imibereho y’abanyarwanda.

Yagize ati “Itorero riri gukora ibishoboka byose ngo habeho impinduka zuzuye ndetse hanabeho ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri 316. Uko murushaho kubona ibikorwa remezo, nk’ubu muhawe amacumbi. Murasabwa gutanga uburere bufite ireme, abana bagatsinda neza kandi nta rwitwazo mufite.

Yabigarutseho ubwo ku wa 5 Kamena 2024 iri torero ryatahaga amacumbi y’abarimu yubatswe mu Karere ka Rusizi, yatwaye arenga miliyoni 79 Frw mu gufasha abarimu gutanga ubumenyi bufite ireme yubatswe ku bufatanye n’Umuryango Field of Life.

Ni ibyumba byubatswe ku ishuri ribanza rya EP Ruhimbi riherereye mu Murenge wa Kamembe mu Kagali ka Ruganda akazafasha abarimu gutura hafi y’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yagaragaje ko nubwo ari ibintu bitamenyerewe ko abarimu bo mu mashuri abanza bubakirwa amacumbi, bizafasha mu kuborohereza kugera ku mashuri no gutanga ubumenyi ku banyeshuri bayobora.

Yashimangiye ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo ko bigomba kugerwaho ari uko umwana yateguwe akiri muto agahabwa ubumenyi bumutegurira ejo hazaza.

Itorero ADEPR rimaze imyaka 76 ritangije ibikorwa by’uburezi mu Rwanda ryishimira intambwe imaze guterwa ari nayo mpamvu ryihaye umukoro wo gusubiza ku murongo mwiza ibigo by’amashuri rifite mu nshingano.

Inkuru ya IGIHE.COM