Aline Gahongayire yakiriwe nk’umwamikazi mu Bubiligi aho agiye gutaramana n’abandi baramyi

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire na Peace Hoziyana bamaze kugera mu gihugu cy’u Bubiligi basanzeyo Israel Mbonyi bagiye kwifatanya mu gitaramo cya kabiri agiye kuhakorera.

Ni igitaramo kigamije kumurika Album ya Israel Mbonyi yise ‘Nk’umusirikare’ cyateguwe na Karekezi Justin washinze ‘Team Production’ akaba ari na we wakiriye aba bahanzikazi bageze mu Bubiligi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 6 Kamena 2024.

Aline Gahongayire avuga ko gushyigikira Israel Mbonyi ari mu buryo bw’ivugabutumwa gusa bikiyongera no kuba Israel Mbonyi basanzwe bafitanye ubushuti ndetse bombi bakaba n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya.

Aline Gahongayire yerekeje mu Bubiligi mu gihe amakuru avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gukora album ze eshatu aho imwe iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, indi mu Cyongerza ndetse n’iyo mu Gifaransa, bikavugwa ko imwe ishobora kujya hanze muri uyu mwaka.

Peace Hoziyana wajyanye na Aline Gahongayire asanzwe ari umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana aho azwi nko kuyitwa ‘Ruhuka’, ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa basanzwe bafasha Israel Mbonyi mu miririmbire y’indirimbo nyinshi zitandukanye agenda ashyira hanze.