Nyanza: Umusore w’imyaka 20 arashinjwa gusambanya abana biga mu mashuri y’inshuke ubwo yari aragiye inka

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umusore witwa Jacques w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, ukekwaho gusambanya abana babiri biga mu mashuri y’inshuke.

Amakuru avuga ko yatangiye gukekwaho iki cyaha ubwo abana bajyaga kunyara bakababara cyane noneho babajijwe icyibarya bavuga ko ubwo bavaga ku ishuri baciye ku musore wari uragiye inka mu ishyanba akabasambanya.

Umutangabuhamya ati” Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara (bakarira) ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka irindwi naho undi akagira imyaka 6.

Bikimenyekana ababyeyi bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu karere ka Nyanza aho yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.