Perezida Ndayishimiye yavuze amagambo akomeye yishongora ku bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2015 batashoboraga kugera ku ntego kuko igihugu cyabo gifite igisirikare cyunze ubumwe kandi gikomeye kurusha uko babitekerezaga.

Iyi ‘coup d’état’ yari iyobowe n’abasirikare barimo Gen Maj Godefroid Niyombare yabaye mu gihe Nkurunziza wayoboye u Burundi yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Tariki ya 15 Gicurasi 2015, abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi, Gen Niyombare, abasirikare, abapolisi ndetse n’abanyapolitiki bari bafatanyije muri iki gikorwa barahunga.

Mu kiganiro n’abasirikare b’u Burundi barwanira ku butaka cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko igeregeza ryo gukuraho Nkurunziza ryari mu mugambi w’Imana kuko ngo yashakaga kwerekana ubumwe buri mu ngabo z’igihugu cyabo n’imbaraga zifite.

Yagize ati “Tugeze ku ntambwe nini, aho abo bari barasenye ubutegetsi batabona aho bahera. Ikimenyetso gifatika ni icy’ibyabaye mu 2015. Biriya ndemeza ko ari Imana yabikoze kugira ngo yereke Abarundi n’amahanga bataremera aho tugeze, babone neza aho tugeze.”

Ndayishimiye yakomeje ati “Ubwa mbere bari bazi ko ingabo z’u Burundi zidakomeye, bazi ko ingabo z’u Burundi n’abenegihugu batanywanye kuko ni icyorezo cyari cyaratewe. Imana igira ngo ‘Reka mbereke uko ingabo z’u Burundi ubu ziyubatse, zirinda ubutegetsi, zirinda igihugu’. Bakore coup d’état, biranga! Babona za ngabo ntizikiri mu macakubiri, ubu ziriyunze. Imana yaretse ko bibaho kugira ngo ibyanditse bibe.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko nyuma ya 2015, abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bagerageje kugaba ibitero mu ntara zitandukanye z’u Burundi inshuro nyinshi, ariko ngo ntacyo byatanze kandi ngo mu babikoze, abacitse ari bo bake.

Perezida Ndayishimiye avuze aya magambo mu gihe buri mwaka, umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC no mu ishyamba rya Kibira, ugaba ibitero muri iki gihugu, ugamije gushyira igitutu ku butegetsi kugira ngo bwemere kugirana imishyikirano n’Abarundi batavuga rumwe na bwo.

Kimwe mu bitero bikomeye by’uyu mutwe ni icyo wagabye muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura Rural tariki ya 22 Ukuboza 2023, cyapfiriyemo abasirikare bagera ku icyenda n’umupolisi umwe. Gusa, Leta yo yatangaje ko wishe abasivili 20.

Inkuru ya IGIHE.COM