Rayon Sports yamaze kumvikana na Niyonizeye wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona yo mu Burundi

Rayon Sports yamaze kumvikana na Niyonizeye Fred wari Kapiteni wa Vital’O FC wabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’i Burundi 2023/24, yemera kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

IGIHE dukesha iyi nkuru kiravuga ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yemeye kuzasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 17 Frw ndetse akazahembwa ibihumbi 900 Frw.

Icyakora uyu mukinnyi ntabwo arashyira umukono ku masezerano kuko Murera itaramuha amafaranga, nubwo bahanye isezerano ko uyu mukinnyi azayerekezamo.

Gikundiro ikomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo igerageze kuzaba ifite ikipe nziza kuko uyu mukinnyi yiyongera ku bandi bagikomeje ibiganiro nka myugariro Ishimwe Christian n’umunyezamu Ishimwe Pierre bombi ba APR FC.