Nyamasheke: Abageni batawe muri yombi ubukwe burapfa abantu barumirwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abageni bari baje mu bukwe, aribo Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka 48 na Uzayisenga w’imyaka 29 ubwo bari bari mu muhango wo gusaba no gukwa, bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yarasezeranye mu mategeko n’undi mugore.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Ntibaziyaremye Daniel asanzwe afite umugore basezeranye bari bamaranye imyaka icyenda kandi baranabyaranye abana batanu, aho batuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yari umucuruzi mu Isantere y’ubucuruzi ya Nyamirambo. Bivugwa ko Ntibaziyaremye yaragiranye amakimbirane n’umugore we wa mbere, ahita afatiraho gutereta Uzayisenga basanzwe baturanye. Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’uko bapanze ubukwe bwo gusaba no gukwa, umugore mukuru arabimenya, ahita abimenyesha RIB.

Ku wa 7 Kamena 2024, ni bwo hari hari ubukwe bwo gusaba no gukwa, ndetse ngo uyu mugore muto yari amaze iminsi itatu iwabo yaraje gutegura ubukwe, ibikenerwa byose ku mugeni byaraguzwe, mu gihe umugore mukuru n’abana be bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ibyategurwaga cyane ko umugore muto ari umuturanyi.

Umugabo n’abamuherekeje benshi yari yaturukanye i Ngoma, imodoka ebyiri zuzuye, ngo babaye bagikandakira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya Sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo wa mugabo imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo barumirwa.

Uwatanze aya makuru yagize ati “Natwe nk’abiteguraga ubukwe twishimiye ko abakwe baje, twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba.

“Amatelefoni acicikana ubwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we. Abari baherekeje umugabo bakase imodoka bari bajemo bisubiriye i Ngoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike. Ati “Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu bari mu maboko ya RIB.”

Meya Mupenzi yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye byemewe n’amategeko, hatarabayeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Anasaba abaturage kwirinda imigirire mibi nk’iyi, ko n’undi uzabifatirwamo azabihanirwa.

Nyuma y’uko abageni batawe muri yombi hateguwe amafunguro n’ibinyobwa, byahise bihabwa abari batashye ubukwe. Bivugwa ko bashakaga kujijisha ubuyobozi ngo nyuma yo gusaba no gukwa bazanasezerane byemewe n’amategeko kandi amasezerano n’umugore wa mbere akiriho.