Rwanda: Meteo yateguje ko hagiye kubaho ubushyuhe budasanzwe

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko mu mezi atatu ari imbere, hateganyijwe ubushyuhe budasanzwe ugereranyij n’ubwabaga mu mpeshyi.

Meteo Rwanda ivuga ko mu mezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32.

Iki kigo kivuga ko ahateganyijwe gushyuha cyane kurusha ahandi ari mu bice by’ikibaya cya Bugaragarama, aho ubushuhe bwo hejuru buteganyijwe buri kuri dogere celcius hagati ya 30 na 32.

Ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Burasirazuba bw’ Akarere ka Kamonyi,Ruhango, Nyanza , Gisagara no mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere celcius 28 na 30.

Meteo Rwanda ivuga ko “ahateganyijwe igipimo cy’Ubushyuhe bwo hejuru kiri hasi ugereranyije n’ahandi ari mu Karere ka Burera , Musanze, igice cy’Amajayaruguru ya Gakenke na Nyabihu hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere celesiuus ya 22 na 24.”

Abanyarwanda bashishikarijwe kwitegura ibi bihe, abahinzi basabwa kwirinda iyangirika ry’umusaruro mu gihe aborozi basabwe kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.

Source: UMUSEKE