Tuff Gangs yashyize hanze album nshya yari itegerezanyijwe amatsiko

Umwaka urirenze abagize Tuff Gangs nshya batangaje ko bagiye gushyira hanze Album bakoranyeho iriho indirimbo zitandukanye zizitsa ku ngingo zinyuranye.

Ni ibintu batangaje nyuma y’uko hasohotse ifoto bari kumwe, ndetse igaragaramo umuraperi Ish Kevin n’ubwo nta ndirimbo n’imwe afitanye n’aba bombi.

Ni Album yatangajwe muri Werurwe 2023 isingira Mata ya 2023, kandi ikorwaho na Producer Davydenko umaze igihe kinini akorana n’iri tsinda. Iriho ibihangano byakozweho na Bull Dogg, P-Fla ndetse na Fireman.

Ushingiye ku bikorwa bimaze gushyirwa hanze n’abaraperi banyuranye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse n’ibyo bavuga bari guteganyiriza abakunzi babo, hari icyizere cy’uko 2024 yaba umwaka wa Hip Hop.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuraperi Bull Dogg yavuze ko nyuma yo gushyira hanze Album ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyemo na Riderman, yatangiye nawe gutegura Album ye bwite izaba iriho indirimbo imwe yakoranye na Riderman.

Ati “Nanjye ndi gutegura Album, kandi Imana ninshoboza nzayisohora muri uyu mwaka. Ni ikintu cyiza, kuko mfite abantu bakunda Hip Hop yanjye, kandi batari bacye…”

Riderman nawe ari gukora kuri Album ye bwite ateganya ko izajya hanze muri uyu mwaka. Bull Dogg yavuze ko mu gihe ari gukora kuri Album ye, we na bagenzi be bahuriye muri Tuff Gang, bari no kurangiza Album yabo.

Yavuze ko iyi Album yatinze kujya hanze, kubera amaniza yagaragaye mu ikorwa ry’uyu mushinga w’abo mushya, ariko hari icyizere cy’uko izasohoka muri uyu mwaka.

Ati “Hari imishinga twakoze nka Tuff Gangs. Twagiye tubivugaho ariko hakagenda hazamo utuntu twamamaniza, kuko urumva ‘Project’ (umushinga) ihuza abantu benshi kuriya, ni ‘Project’ nini, ifite abayihagarariye, ntabwo ari twe gusa, kuko ni nk’abantu batubwiye turashaka y’uko mukora ikintu gutya, twese turi mu bufatanye, ni nko kudushyiragikira.”

Akomeza ati “Ni ikipe nini, ntabwo ari twe duhuriye gusa, dufite abantu bahuriye kuri icyo gikorwa, bibaye bigenze neza nayo yasohoka muri uyu mwaka.”

Tuff Gangs ni ryo tsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ryashinze ibirindiro by’umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n’abarimo Jay Polly witabye Imana mu 2022, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman

Bamenyekanye cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe ‘Kwicuma’ nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.

Inkuru ya INYARWANDA.COM