Umuhanzi Mani Martin agiye gukorera igitaramo cy’amateka muri Amerika

Mani Martin yatumiwe mu Iserukiramuco ‘Freedom celebration’ rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 29 Kamena 2024. Ibi birori bitegurwa n’umuryango Ramjaane Joshua Foundation washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua.

Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera mu Mujyi wa Austin ho muri Leta ya Texas, rizibanda ku kuganiriza no gususurutsa abimukira n’impunzi bafashwa na Ramjaane Joshua Foundation.

Ramjaane Joshua Foundation ni umuryango washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua, umwe mu mirimo bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba kwakira no gufasha abimukira n’impunzi baba batarabona ibyangombwa byo gutura no gukorera muri iki gihugu.

Mani Martin yatoranyijwe nk’umwe mu bahanzi babashije gukora ibihangano bikomoza ku bwimukira, aha bakaba bararebye album ye ya gatandatu yise ‘Nomade’.

Ubwo yakomozaga kuri iyi album mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE dukesha iyi nkuru, Mani Martin yagize ati “Navuga ko ‘Nomade’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero.”

Iyi album Mani Martin yari ikurikiye izitwa “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.