Impinduka ku bakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mukino uhuza Amavubi na Lesotho

Harabura amasaha make u Rwanda rugacakirana na Lesotho mu mukino w’umunsi wa 4 w’Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho umutoza Frank Spittler ashobora gukora impinduka ugereranyije n’abakinnye umukino wa Benin.

Uyu munsi tariki ya 11 Kamena 2024 saa 18h00’ ni bwo Lesotho iri bwakire Amavubi muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban kuri Moses Mabhida Stadium.

Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko tariki ya 6 Kamena 2024 yatsinzwe umukino wa Benin bituma anatakaza umwanya wa mbere.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo ni uko umutoza Frank Spittler ashobora gukora impinduka 3 ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Benin.

Impinduka zigomba kuba ni uko Rafael York agomba kuvamo kuko yavunitse yanasubiye muri Sweden agasimburwa na Jojea Kwizera, Hakim Sahabo na we ashobora kuvamo hakabanzamo Muhire Kevin ni mu gihe na Mugisha Bonheur ashobora kubanzamo ku mwanya wa Rubanguka Steve.

Gutsinda uyu mukino byafasha u Rwanda kwisubiza umwanya wa mbere kuko ubu Benin ni iya mbere n’amanota 7, Lesotho ni iya kabiri n’amanota 5, u Rwanda rufite 4 runganya na Afuruka y’Epfo iri bukine na Zimbabwe ya nyuma ifite 2, Nigeria iyibanziriza ifite 3.

11 bashobora kubanzamo

Umunyezamu: Ntwali Fiacre

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

Abakina Hagati: Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djiahd na Muhire Kevin

Ba Rutahizamu: Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

SOURCE: ISIMBI