P.Diddy yambuwe impamyabumenyi y’icyubahiro yari yarahawe n’imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika

Inama y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Howard University ifite inkomoko ku mateka y’abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC, yambuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop Sean “Diddy” Combs impamyabumemyi y’icyubahiro yari yaramugeneye mu 2014.

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe gito televiziyo ya CNN yerekanye amashusho ya kamera za CCTV agaragaza Diddy akubita umukobwa bigeze gucudika, amukurubana hasi mu kirongozi cya hoteli.

Mu itangazo kaminuza ya Howard yaraye ishyizwe ahagaragara, yavuze ko imyitwarire babonye muri ayo mashusho inyuranye cyane n’amahame shingiro n’indangagaciro ndetse n’imyemerere yabo, bityo akaba atakiri ku rwego rwo gutunga igihembo cy’indashyikirwa gitangwa n’iyo kaminuza.

Sean ‘Diddy’ Combs wigeze kwitwa Puff Daddy, mu kwezi gushize yasabye imbabazi nyuma y’uko iyo videwo igiye ku karubanda, imwerekana arimo gukubita umuririmbyikazi Cassandra “Cassie” Ventura wigeze kuba umukunzi we.

Diddy yavuze ko nawe ubwe yatewe ikimwaro n’ibyo yakoze, ndetse yemeza ko nyuma yaho yagiye gushaka ubujyanama kugira ngo afashwe kugaruka mu nzira nziza, kandi ngo yanasabye Imana kumugirira impuhwe n’imbabazi.

Mu 2014 ni bwo kaminuza ya Howard yageneye Diddy impamyabumenyi y’icyubahiro.

Mu itangazo yasohoye kuwa Gatanu, Howard University yavuze ko izavanaho na gahunda ya kwishyurira abanyeshuri yamwitiriwe ndetse ikanasesa amasezerano y’impano yo mu 2016 bagiranye n’uwo mu raperi.

Ni amasezerano y’impano ya $1m (asaga miliyali imwe FRW) Sean ‘Diddy’ Combs yahaye iyo kaminuza binyuze mu muryango yashinze witwa The Sean Combs Foundation. Uyu muryango ariko kugeza ubu nturagira icyo utangaza ku byabaye.