RIB yataye muri yombi SEDO ukurikiranyweho ruswa y’amafaranga ibihumbi 20Frws

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe Iterambere n’ubukungu mu Kagari ka Kajinge (SEDO) akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 20 Frw.

Bigirimana Jean de Dieu w’imyaka 40 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2024 aho yasabye akanakira amafaranga y’umuturage kugira ngo amuhishire kandi amufashe kugurirwa indi nka ya “Gir’Inka” kuko iyo yarafite itabyaraga.

Ibyo byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Kajinge mu Mudugudu wa Rugeshi ku wa 26 Gicurasi 2024.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kabaya mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo kwakira, gusaba no gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwagihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB yihanangirije abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bya ruswa bitwaje umwuga bakora kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa ndetse anashimira abaturarwanda bakomeje gutanga amakuru aho bakeka ruswa mu gukomeza urugama rwo kuyirwanya.

Yibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Inkuru ya IGIHE