Amakuru mashya! Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gushaka abakinnyi karundura bazayifasha guhangana na Rayon Sports kuri Stade Amahoro

Amakuru mashya atugeraho muri uyu mugoroba aravuga ko ikipe ya APR FC yitegura gucakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024 yamaze kwibikaho abakinnyi karundura bazayifasha muri uwo mukino utegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake.

Abakinnyi bivugwa ko APR FC yamaze kwiyegereza ni; Tuyisenge Arsene wahoze muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier “Muzungu” wavuye muri Bugesera na Frodouard Mugiraneza wakiniraga Kiyovu Sports bagaragaye mu myitozo ya APR FC yitegura umukino w’Ihuriro ni mu Mahoro bazahuriramo na mukeba Rayon Sports.

Muri uwo mukino kwinjira ni amafaranga 1000 gusa mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 10Frws ku bazicara mu myanya y’icyubahiro.