Amavubi akomeje kuyobora itsinda nyuma yo gutsinda Lesotho

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Lesotho igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, yongera kuyobora itsinda ryayo.

Ni umukino Amavubi yatangiye abakinnyi b’inyuma nka Imanishimwe Emmanuel, Manzi Theirry na Ange Mutsinzi bakora amakosa yashoboraga gutuma batsindwa igite ariko Lesotho ikirangaraho.

Abakinnyi b’Amavubi nabo ariko kuva hagati kwa Djihad Bizimana, Muhire Kevin bakinaga neza byatumaga Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakinaga impande babona imipira myinshi.

Ibi byanatanze umusaruro ku munota wa 45 ubwo Bizimana Djihad yahaga umupira Fitina Omborenga nawe awuha Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri wawufunze rimwe agahita atsinda igitego cya mbere igice cya mbere kinarangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka, Amavubi akina yugarira akabifatanya no gusatira ashaka igitego cya kabiri. Iki gice Lesotho yihariye ku kigero cya 53% u Rwanda rufite 47% cyarangiye Amavubi ateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Lesotho nta na rimwe yateye gusa nanone iyi kipe yagerageje guteza ibibazo Amavubi gusa iminota 90 n’ine yongereweho irangira Amavubi atsinze igitego 1-0.

Amavubi yakomeje kuyobora itsinda n’amanota arindwi mu mikino ine ikurikiwe na Afurika y’Epfo nayo ifite amanota arindwi kuko yatsinze Zimbabwe ibigego 3-1 ariko Amavubi akaba azigamye ibitego bibiri mu gihe Afurika y’Epfo izigamye kimwe gusa.

KigaliToday