Dore uko umugabo yamenya ko umugore yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Mu gihe abashakanye bari gutera akabariro, buri wese hari amaranga mutima amuzamukamo cyane cyane iyo ari kwerekeza kubyishimo bye bya nyuma, biba byiza iyo buri wese amenye aho mugenzi we ageze mu gihe bari kwerekeza ku byishimo bya Nyuma, cyane cyane abagabo bagomba kumenya aho uwo bari kumwe mu gikorwa ageze.

Abashakanye iyo bakoze icyo gikorwa hari igihe usanga umwe asiga undi ntihabeho kugendana bitewe n’uko ntabumenyi buhagije umwe afite cyangwa se bose nabyo birashoboka bityo ugasanga hari igihe ibyishimo by’umwe bicagata ntibigere ku ndunduro.

Kimwe mu binezeza abashakanye, ni uburyo bakora imibonano mpuzabitsina bakageza ibyishimo byabo ku ndunduro,Gusa ntitwavuga ko bose bagerera rimwe ku byishimo byanyuma kuko hari igihe umwe atamenya igihe mugenzi we yagereye kuri ibyo byishimo mu gihe atabimubwiye.

Hari abagore barangiza bagashyira ijwi hejuru ku buryo uko yatangiye ijwi rimeze atariko rikomeza ahubwo ku musozo ugasanga arasakuje mu masegonda yanyuma.

Ibindi bimenyetso abagore bakunda guhuriraho, ni nko kwiyongera kw’igitsina aho usanga rugongo yiyongereye mu bunini.