Habereye impanuka ikomeye abantu benshi bahasiga ubuzima

Abantu bagera ku icyenda baguye mu gitero cyagabwe kuri bisi n’abarwanyi bitwaje intwaro, abandi 33 bagakomereka, ubwo yari igeze mu gace ka Jammu na Kashmir mu Buhinde.

Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko ubwo bagabaga igitero kuri iyi bisi yerekezaga mu nkambi y’urusengero rw’Abahindu rwa Mata Vaishno Devi, umushoferi yabuze icyerekezo bituma ata umurongo imodoka ayerekeza mu kibaya mu gace ka Rease mu mujyi wa Jammu.

Bamwe mu barokotse babwiye ikigo ntaramakuru ANI ku byabaye, umwe muri bo yavuze ko umushoferi yarashwe ndetse amasasu atigeze ahagarara no mu gihe bisi yari yaguye mu kibaya. Nyuma y’ubutabazi Ingabo z’u Buhinde zatangiye iperereza.

Icyo gitero cyatangiye ubwo Modi yarahiriraga kuba Minisitiri w’intebe w’u Buhinde kuri manda ya gatatu mu birori byabereye i Delhi.

Abayobozi bari batanganje ko abapfuye ari 10 nyuma y’uko impanuka ibaye gusa bongera kubigenzura, ku wa mbere Polisi yashyize hanze imwe mu myirondoro ya bapfiriye muri iyi mpanuka harimo umushoferi wari utwaye iyo modoka n’abana babiri b’imyaka ibiri na 14.

Minisitiri w’intebe Narendra Modi yashenguwe n’iri sanganya asaba ko abakomeretse bahabwa ubuvuzi bwiza.

Manoj Sinha, Umuyobozi Mukuru w’aka karere abinyujije kuri X yavuze ko abari inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bose bazahanwa vuba, anatangaza ko yatanze indishyi y’akababaro y’amafaranga angana na miliyoni 1 y’ama-rupee ($12000, £9400) ku miryango y’abapfuye n’ibihumbi 50 ku bakomeretse.

Mohita Sharma yabwiye Reuters ko hari abakekwaho kuba bagabye igitero kuri iyo bisi n’ubwo kugeza kuri ubu nta n’umwe urabyemera.

Delhi ishinja Islamabad gushyira mu bikorwa uburwanyi no guhungabanya umutekano mu karere gusa ibyo Pakistan irabihakana.

Amit Shah, wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibigihugu muri guverinoma ya Modi yagaragaje agahinda ku byabaye, mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati” Abagize uruhare muri iki gitero cy’ubugome ntibazabagirirwa impuhwe kandi bazahangana n’uburakari bw’amategeko.

Rahul Gandhi, umuyobozi mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yibajije ku mutekano uri muri ako karere, ati “iki gikorwa giteye isoni, ni ishusho nyakuri y’umutekano uhangayikishije muri Jammu na Kahmir.