Hatangiye iperereza kuri Dr Jose Chameleone ushinjwa guhohotera umuhanzikazi Sincere uri mu bakunzwe

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda ndetse no mu karere muri rusange,b Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho bbyo guhohotera umuhanzikazi uzwi nka Sincere nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Kampala.

Ni ikirego cyatanzwe n’umuhanzikazi ukiri muto ndetse uri mu bahagaze neza mu gihugu cya Uganda muri iki gihe, Cynthia Nagawa uzwi nka Sincere Music aho avuga ko ku Cyumweru taliki ya 10 Kamena 2024 aribwo Chameleone samusagariye akamunika hafi guhera umwuka, bityo akaba yaramuteye ibikomere mu maso, ku maboko ngo no mu nda.

Umuvugizi w’igipolisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire yemeje iby’aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru, Pulse.ug gikorera muri iki gihugu, anavuga ko iperereza ryatangiye kandi rikomeje, vuba aha hakazatangazwa ibizaba byarivuyemo.