Ikipe ya AS Kigali yahagaritse gahunda yo kuva muri Shampiyona nubwo ntacyo Umujyi wa Kigali urayibwira

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali yaherukaga kuvuga ko Umujyi wa Kigali utagize icyo uyifasha itazakina kuri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino tugiye kwinjiramo, ariko kuri ubu bwageze aho burivuguruza buvuga ko ikipe ya AS Kigali izaba ihatana n’andi makipe mu mwaka utaha wa Shampiyona n’ubwo ikifuzo bagejeje ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali kitarasubizwa.

Ku italiki ya 3 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Umujyi wa Kigali buwusaba ko bitarenze taliki ya 9 Kamena 2024, wabafasha kwishyura ibirarane by’abakinnyi bamaze amezi arindwi badahembwa, bingana na Miliyoni 149.9Frws. Ibi bitakorwa, ubuyobozi bwa AS Kigali bukandikira Ferwafa buyimenyesha ko AS Kigali itakibarizwa muri Shampiyona yo mu Rwanda.

Kugeza ubu ariko amakuru dukesha igihe nuko umuyobozi wa AS Kigali yaje gutangariza IGIHE amakuru anyuranye n’umwanzuro bari bafashe mbere aho avuga ko nubwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ntacyo burabasubiza bitazatuma badakomeza guhangana n’andi makipe mu mikino ya Shampiyona itaha.