Lamine Yamal ashobora kwandika amateka atarigeze yandikwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese muri Euro 2024

Umukinnyi w’Umunya-Espagne Lamine Yamal w’imyaka 16 gusa, ashobora kwandika amateka yo kuba umukinnyi muto uzagaragara muri Euro 2024.

Uyu musore ukunze kugereranywa na Lionel Messi, ni umwe mu nkingi za mwamba z’Ikipe y’Igihugu ya Espagne izwi nka La Roja.

Lamine Yamal ni umusore ukiri muto ukiniria ikipe y’abakuze ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espanye, ndetse yanazamukiye mu ikipe y’abato ya Barcelone akaba afite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Maroc.