Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo besurane, hatangajwe ibiciro n’uko wakwishyura ‘Umuhuro mu Mahoro’ uzahuza APR FC na Rayon Sports

Mu gihe umukino wiswe ‘Umuhuro mu Mahoro’ uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC utegerejwe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru taliki 15 Kamena 2024, Minisiteri ya Siporo yatangaje uko ibiciro byo kwinjira bizaba bihagaze ndetse n’uburyo kugura itiki yo kwinjira bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kwinjira ku bazaba bashaka kureba uyu mukino ni amafaranga ibihumbi 10Frws mu myanya y’icyubahiro ndetse akazaba ari amafaranga igihumbi ahasigaye hose. Kugura itiki akaba ari ukwifashisha ikoranabuhanga aho uca kuri www.ticqet.rw cyangwa ugakanda *513# ku bakoresha amadolari.

Aya makipe azahura kuri uwo munsi asanzwe afatwa nk’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda ndetse ahora ahanganye aho bamwe bavuga ko imwe ari mukeba w’indi. Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira muri Stade Amahoro mu mwaka wa  2022 ubwo APR FC yatsindaga Murera ibitego 2-0.