Nyanza: Umusore yasabye umuyobozi kumwishyuriza amafaranga yasigawemo ubwo yicaga umuntu

Amakuru ava mu karere ka Nyanza aravuga ko umusore witwa Ntawupfabimaze Athanase uri mu kigero cy’imyaka 26 watawe muri yombi hamwe n’abandi babiri barimo Nyamurinda Theophile w’imyaka 42 wahaye uyu musore ikiraka cyo kumwicira Mukeshimana Clementine w’imyaka 35.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yahoze ari umugore wa Theophile Nyamurinda (watanze ikiraka cyo kumwica), ndetse ngo bari barasezeranye byemewe n’amategeko ariko kubera ko Theophile yashinjaga Clementine kutabyara byatumye amuta mu nzu aho bari batuye mu mudugudu wa Bayi, mu kagari ka Cyotamakara, mu murenge wa Ntyazo ho mu karere ka Nyaza.

Bikekwa ko Ntawupfabimaze Athanase muri uku kwezi kwa Gatandatu 2024 aribwo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu kugira ngo amwishyurize Theophile Nyamurinda wamuhaye ikiraka cyo kwica umugore we akamwemerera amafaranga ibihumbi 200Frws icyakora ngo yabanje kumuha avansi y’ibihumbi 50FRWS.

Umukuru w’umudugudu wa Bayi akimara kumva aya makuru yahise yihutira kubimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) maze ihita ita muri yombi Ntawupfabimaze wivugira ko yahawe ikiraka, na Nyamurinda wakimuhaye ndetse n’umusaza witwa Mayambara ukekwaho gufatanya na Ntawupfabimaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Bwana Muhoza Alphonse yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru.

Mu kwezi k’Ukuboza 2023 nibwo Mukeshimana Clementine yasanzwe mu nzu yapfuye ntaburwayi yari afite abaturanyi bayoberwa icyamwishe bakeka ko yarozwe. Gusa kuva icyo gihe RIB yahise itangira iperereza.