Nyuma yo kumva indirimbo “Sinabyaye”, Mutesi Scovia yifatiye ku gahanga umuhanzi Zeo Trap amusabira ibihano

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Zeo Trap yashyize hanze indirimbo yise ‘Sibyabyaye’ ariko aza kuyisiba bidatinze abisabwe na RIB kubera amagambo ateye isoni n’agahinda yari yiganje muri iyo ndirimbo.

Ubwo yari mu kiganiro Impumeko y’Iwacu kuri BB Kigali FM, umunyamakuru uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Mutesi Scovia yagaragaje ko yababajwe n’amagambo ateye isoni ari mu ndirimbo ya Zeo Trap, ndetse bituma anamusabira ibihano.

Scovia yagize ati: “Ariko njyewe icyo ntekereza, ntibabajyane muri gereza, ni ibikorwa bibangamiye rubanda. Hari itegeko rijyana abantu muri Transit Center z’igihe gito, n,igihe kirekire zivuga ibikorwa by’ubusinzi, urugomo, ibintu nk’ibyo bibangamiye sosiyete”.