Rihanna yatanze umucyo ku makuru akomeje kuvugwa ko yaba atwite umwana wa gatatu

Nyuma y’iminsi ku mbugankoranyambaga zitandukanye hirirrwa hacicikana amakuru ko umuhazikazi Rihanna atwite umwana wa gatatu. Aya makuru yakwirakwiye ubwo Rihanna ubwe yatangazaga ko yumva ashaka umwana w’umukobwa, abahungu be bakagira mushiki wabo.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Entertainment Tonight (ET) yo muri Canada ubwo yari amaze kumurika kampani ye nshya ikora ibijyanye no gutunganya umusatsi (Fenty Hair), ibyo kuba atwite umwana wa gatatu byavuzweho cyane n’abafana be yabihakaniye kure maze asubiza abibazaga ko atwite.

Gusa yavuze ko na we atekereza kubyo kubyara undi mwana ariko kuri ubu akaba adatwite. Ati: “Nibyo koko, nanjye ntakereza kuba nakongera kubyara, ni ibintu nshaka ariko ubu ntabwo ntwite. Niba washakaga kumenya ko ntwite ntabwo aribyo, gusa nanjye ndabitekereza ariko ubu oya”.