Robinho wakiniye Man City na Real Madrid ari kwiga gukanisha amaradiyo kubera ubuzima bubabaje abayemo

Nyuma yo gufungwa ashinjwa gusambanya umukobwa mu Butaliyani, uwahoze ari umukinnyi ukomeye ndetse wakiniye n’amakipe y’ibihangange nka Real Madrid na Man City uzwi nka Robinho kuri ubu arimo kwiga gukora amateleviziyo ndetse n’amaradiyo aho afungiwe.

Uretse Real Madrid na Man City, Robinho yakiniye na Ac Milan, akaba yaraje gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda ubwo yari amaze guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umukobwa ku ngufu, maze afungirwa muri gereza ya Hellhole iwabo muri Brazil aho amakuru avuga ko arimo kwiga gukora amaradiyo n’amateleviziyo mu rwego rwo kurwanya irungu.

Robinho usanzwe abarwa nk’umuherwe aho bivugwa ko atunze asaga miliyoni 60 z’amapawundi ariko akaba yigira hamwe n’abandi imyuga yo muri gereza muri gahunda ishyirwaho n’ubuyobozi bwa gereza kugira ngo imyuga biga izabafashe ubwo bazaba basubiye mu buzima bwo hanze.