Rwanda: Hatangajwe icyatumye amashuri 618 atagaburira abanyeshuri mu mwaka wa 2023

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko amashuri yo mu byiciro by’inshuke, abanza n’ay’imyuga n’ubumenyingiro 618 atagaburiye abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/23, maze bigatuma umubare w’abanyeshuri bahawe amafunguro muri uwo mwaka wose ungana na 92.8% by’abanyeshuri bose.

Ubugenzuzi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwagaragaje ko hari ibigo by’amashuri bidafite ibikorwa-remezo birimo ibikoni na muvelo zo gutekamo amafunguro y’abanyeshuri.

Imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abanyeshuri bagaburiwe mu mwaka wa 2022/2023 biyongereye, bagera kuri 3,908,597 bavuye kuri 3,375,454 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.

IGIHE