U Rwanda rwamaganye imvugo ya HCR irushinja gufata nabi abimukira n’impunzi

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rikomeje kubeshya rirushinja guhonyora uburenganzira bw’impunzi n’abimukira nyamara rigakomeza gukorana narwo mu kwakira izo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Ibi guverinoma yabitangaje kuri uyu wa 11 Kamena 2024 mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byasohoye.

U Rwanda rwagaragaje ko bitumvikana uburyo HCR ukomeje kujyana ibirego mu nkiko zo mu Bwongereza ku birebana n’amasezerano ibi bihugu byombi byasinyanye arebana n’abimukira binjira muri icyo gihugu cyo mu Burayi mu buryo bwemewe n’amategeko.

HCR igaragaza ko u Rwanda ruhonyora uburenganzira bw’abimukira kandi ko ngo nta bwisanzure baba bafite bari mu Rwanda.

Iri tangazo ryagaragaje ko u Rwanda rutumva uburyo HCR yajya gushinja ibinyoma u Rwanda ku bijyanye n’abimukira bava mu Bwongereza nyamara rugakomeza gukorana narwo ku bimukira bo muri Afurika.

Rikomeza rigira riti “Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

Icyo gihe n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe ntabwo guverinoma y’u Rwanda yari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ntiyanagishwa inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana narwo kuri ibyo.

Rukomeza ruvuga ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro uwo muryango urega u Rwanda.

Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma HCR ikunze kurushinja bifitanye isano n’abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro.

Hari kandi abantu bava mu Rwanda ku bushake bwabo nta muntu ubirukanye.

Aho ni ho rwahereye rushimangira ko nta mpunzi cyangwa umwimukira rushobora gusubiza inyuma.

Ati “Nk’uko twabivuze inshuro nyinshi, u Rwanda ntirwanga abasaba ubuhunzi.”

U Rwanda kandi rwagagaje ko HCR ikora ibyo byose igamije kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye mu nkiko zo mu Bwongereza.

Ni ibintu byatangiye kugaragaza cyane ubwo u Rwanda rwinjiraga mu masezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bagategerereza i Kigali mu gihe ubusabe bwabo bukigwaho.

U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje kubahiriza inshingano zarwo n’amategeko arebana n’impunzi kandi ko ruzakomeza gutanga umutekano n’amahirwe ku baruhungiraho bahunze amakimbirane mu bihugu byabo nk’uko rwabikoze mu myaka 30 ishize.

Kuva u Rwanda n’u Bwongereza bisinyanye amasezerano yo kwakira impunzi zinjira muri icyo gihugu, imiryango itandukanye yari isanzwe irira kuri abo bimukira irimo na UNCHR yarahagurutse igamije kwitambika uwo mugambi.

Igitangaje ariko ni uko ku bufatanye n’uwo muryango u Rwanda rwakomeje kwakira abimukira bava muri Libya no muri Sudan bahunga intambara n’amakimbirane yibasiye ibyo bihugu.

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwaje no kugaragaza ko uwo mugambi unyuranyije n’amategeko ndetse rugaragaza ko hari inenge zigaragara mu ngingo zikubiye mu masezerano.

U Bwongereza kuko bwifuzaga gufatanya n’u Rwanda mu gukemurirwa icyo kibazo cy’abimukira babuzengereje binjiramo mu buryo bunyuranyije amategeko bwihutiye kuvugurura amasezerano ndetse rutora n’Itegeko ryemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ryanasinyweho n’Umwami w’u Bwongereza Charles III.

U Bwongereza bwo bwamaze gufata icyemezo cy’uko abimukira boherezwa mu Rwanda ndetse Rish Sunak yagaragaje ko bamaze kumvikana na sosiyete y’indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa yo kubaherekeza n’abandi 300 bari kuyahabwa.

Inkuru ya IGIHE.COM