X-Dealer wari ukurikiranyweho kwiba telefone ya The Ben yagizwe umwere

Ndagijimana Eric wamamaye nka X-Dealer, wari umaze igihe akurikiranweho kwiba telefone ya The Ben, yagizwe umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa 12 Kamena 2024.

Ni nyuma y’uko ku wa 3 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishaga mu mizi urubanza Ndagijimana yaregwagamo n’Ubushinjacyaha kwiba telefone ya The Ben, icyaha cyabereye i Bujumbura ku wa 24 Ukuboza 2024.

Urukiko rwagize umwere uyu musore nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri.

Nyuma yo kugirwa umwere, Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer yishimiye icyemezo cy’Urukiko, gusa abajijwe niba ateganya gusaba indishyi z’akababaro aryumaho. Icyakora yagiriye The Ben inama yo kumwegera akamusaba imbabazi kuko yamufungishirije ubusa.

Telefoni ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi ku itariki 1 Ukwakira 2023 mu ijoro ryabereyemo igitaramo cyabereye ahitwa Eden Garden Resort, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Nyuma yo kwibwa iyi telefone, Ndagijimana yaje kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, icyemezo uyu musore yaje kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge birangira mu Ugushyingo 2024 arekuwe akurikiranwa ari hanze.

Ivomo: IGIHE