Kim Kardashian yatunguranye avuga ko agowe no kurera abana bane bose nta mugabo afite umufasha

Umunyamideri wamamaye ndetse uri no mu bashabitsi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Kim Kardashian yatunguranye avuga ko agowe no kurera abana bane bose ari wenyine nyuma y’uko atandukanye n’umuraperi Kanye West bababyaranye, ndetse akavuga ko iki kibazo agiye kugishakira umuti.

Ibi uyu mugore yabivugiye mu kiganiro cyitwa “The Cardashians” kinyura kuri Hulu kivuga ku buzima bw’umuryango wa Kim Kardashian. Yabibwiye nyina umubyara witwa Kris Jenner, avuga ko rwose agowe no kwita ku bana bane bose ndetse no kubifatanya n’akazi mu gihe nta wundi wo kumufasha.

Gusa ibi uyu mugore abitangaje nyuma y’uko umuraperi Kanye West ari we se w’abo bana amaze gushaka undi mugore witwa Biancha Censor, bikaba bivugwa ko uyu muraperi atajya yita ku bana dore ko amaze igihe yirirwa yitemberera ibihugu by’i Burayi, nubwo hari andi makuru avuga ko atorohewe n’inkiko aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abagore.