Ngizi indwara 3 zigutegereje niba utinda kujya kwihagarika. Harimo n’izica

Mu buzima tubayemo hari igihe umuntu agira akazi kenshi bigatuma wiganyiriza kujya kwihagarika utarakarangiza ariko burya si byiza kuko bifite ingaruka mbi.

Dore zimwe mu ndwara ziterwa no kugumana inkari igihe kirekire:

1. Uburwayi bwa ‘cystite’

Mu kudahita unyara mu gihe uruhago rwabigusabye, bituma udukoko (bactéries) ziba ziri mu nkari ziyongera, zigatera icyo twakwita ikibazo cyangwa se uburwayi bwitwa cystite. Ubu burwayi burangwa no gushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse n’uburibwe mu gihe umuntu anyara.

 

2. Ibibazo by’impyiko

Iyo uburwayi bwa cystite budahise bwitabwaho ngo buvurwe, udukoko twavuze haruguru, turazamuka tunyuze mu miyoboro y’inkari tukagera mu mpyiko, tugatera ubundi burwayi bwitwa ‘pyélonéphrite’.

Pyélonéphrite butera ibibazo byinshi birimo kugira umuriro, umunaniro, kuribwa mu nda, ndetse n’ibibazo mu gihe cyo kunyara. Iyo ubu burwayi nabwo butitaweho hakiri kare, butera ikindi kibazo bita péri-rénal cyangwa septicemie. Péri-rénal ikunda kuranga cyane abagore bakuze cyane, bafite imyaka irenga 65 ndetse n’abagore batwite.

 

3. Kunanirwa kunyara

Ubundi burwayi ushobora kurwara igihe ukunda gutindana inkari, harimo kugira ikibazo mu gihe uri kunyara cyangwa se kubura inkari igihe kirekire aribwo burwayi bita ‘rétention urinaire’.

Ubu burwayi bukunda kuranga abagabo kurusha uko buranga abagore. Burangwa no kubura inkari igihe kirekire, kwiyongera k’uruhago ku buryo bugaragara, kubabara cyane mu kiziba cy’inda ndetse no kumva utishimye. Ubu burwayi rimwe na rimwe bushobora no gutera urupfu nk’uko ikinyamakuru cyandika ku buzima Santé Plus Mag cyabitangaje.

Santé Plus Mag itangaza ko urwaye ubu burwayi, agomba kwihutira kujya kwa muganga akibona ibimenyetso twavuze haruguru.

Kugirango wirinde ibi bibazo byose umubiri wawe ujye ukora neza, ni ngombwa ko ugomba guhora unywa amazi menshi buri munsi, nibura litiro 1.5 y’amazi ku munsi ndetse ukihutira kujya kunyara igihe wumvise ubishaka.